Uko imihango yo guherekeza Umwamikazi Elizabeth II uko iri kugenda umunsi ku munsi
Nyuma yaho Umwamikazi w'Ubwongereza Elizabeth II atanze isanduka ye iri kugenda izengurutswa mu baturage.
Umwami n'umwamikazi w'Ubwongereza iyo atanze mbere yo gutabarizwa hari imihango ikurikizwa harimo no kuzanwa imbere ya rubanda yatagetse kugira ngo bamusezere.
Isanduku y'Umwamikazi yageze i Edinburgh muri Scotland, mbere yuko ku wa mbere tariki ya 19 Nzeri 2022 asezerwaho ku rwego rwa leta
Abaturage bari kubona akanya ko kumusezeraho bwa nyuma no kureba isanduku ye, mbere na mbere muri Kiliziya Nkuru ya St Giles Cathedral i Edinburgh, na nyuma yaho mu nyubako ya Westminster Hall - aho Umwamikazi azamara iminsi ine kugira ngo abaturage bamusezere
Ku wa mbere tariki ya 12 Nzeri 2022
Isanduku y'Umwamikazi yavanwe mu ngoro ya Holyroodhouse i Edinburgh yerekeza kuri Kiliziya Nkuru ya St Giles' Cathedral. Aho Umwami Charles III n'umugore camilla wahawe izina rya Queen Consort nabo bari bahari bagenda n'amaguru baherekeje isanduku kandi n'abaturage bari bari kumihanda.
Ku wa kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022
Isanduku y'Umwamikazi yakuwe muri Kiliziya Nkuru ya St Giles' Cathedral ijyanwe ku kibuga cy'indege cya Edinburgh, nuko ihavanwe n'indege iyijyane i RAF Northolt mu gice cy'uburengerazuba cya London.
kumugoroba saa 19:00 nibwo isanduka iragera I London ihite ijyanwa mu ngoro ya Backingam palace aho iza kwakirwa n'Umwami Charles III.
Ku wa gatatu tariki ya 14 Nzeri 2022
Isanduku y'Umwamikazi izakurwa mu ngoro ya Buckingham Palace yerekeza mu ngoro ya Westminster Hall, aho izamara iminsi ine asezerwaho n'abaturage.
Munzira ijya mu ngoro ya Westminster Hall bizaba ari uregendo rw'amaguru rw'iminota 38 aho izaca mu duce twa Queen's Gardens,The Mall, Horse Guards, Horse Guards Arch, Whitehall, Parliament Street, Parliament Square na New Palace Yard. Aho abaturage bazaba bareba neza urwo rugendo.
Aha Tubibutse ko isanduka izaba yambitswe igikomo cy'ikamba rya Imperial State Crown.
Mbere yuko ingoro ya Westminster ifungurirwa abaturage Musenyeri mukuru wa Canterbury Justin Welby azakora isengesho rigufi, ryitabirwe n'Umwami Charles n'abandi bo mu muryango w'ibwami.
kumugoroba saa 17:00 abaturage bazemererwa gusezera Umwamikazi kugera kuri tariki ya 19 Nzeri 2022 isaha ya 6:30 za mu gitondo.
Ku wa Kane tariki ya 15 Nzeri 2022
Uyu munsi ni umwe mu minsi ine, aho umugogo w'Umwamikazi uzaruhukira mu nyubako ya Westminster Hall, ukahaguma kugeza mu gitondo cyo gushyingurwa.
Biteganyijwe ko abantu benshi bazaza gusezera Umwamikazi. Iyi nyubako yubatswe mu kinyejana cya 11, ikaba ari cyo gice kimaze imyaka myinshi mu bigize ingoro ya Westminster, kikaba ari umutima wa leta y'Ubwongereza.
Ku wa 5 tariki ya 16 Nzeri 2022
Isanduku y'Umwamikazi izakomeza kuruhukira mu nyubako ya Westminster Hall ku munsi wa kabiri. Aho abaturage bazakomeza kumusezeraho.
Umwami n'umugore we Camilla bazerekeza muri Wales (Pays de galles) Uri ni narwo ruzinduko rwa nyuma rw'Umwami mu bihugu byose bine bigize Ubwami bw'Ubwongereza.
Ku wa 6 tariki ya 17 Nzeri 2022
Isanduku y'Umwamikazi izakomeza kuruhukira mu nyubako ya Westminster Hall ku munsi wa gatatu.
Ku Cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022
Isanduku y'Umwamikazi izaruhukira mu nyubako ya Westminster Hall ku munsi wa kane.
Ku wa mbere tariki ya 19 Nzeri 2022
Iminsi ine yo gusezerwaho izaba yarangiye isanduku ijyanwe mu mutambagiro mu rusengero rwa Westminster Abbey ngo isezerweho ku rwego rwa leta. Uyu uzaba ari umunsi w'ikiruhuko mu Bwongereza.
Muri uwo mutambagiro hazaba harimo abo mu muryango we, abanyapolitiki bo ku rwego rwo hejuru bo mu Bwongereza, abakuru b'ibihugu bitandukanye ku isi,abakuru baza guverinoma, ndetse n'abahagarariye imiryango yafashaga y'ubugiraneza.
Iyo mihango nirangira, isanduku izagenda mu mutambagiro iva muri Westminster Abbey yerekeza i Wellington Arch, naho ihave yerekeza i Windsor.
Mu rugendo rw'imodoka isanduku izanyuzwa mu muhanda wa Long Walk ikomeze ijye muri shapeli ya St George's Chapel iri muri Windsor Chapel, ahazabera umuhango wa nyuma wo kuyisezeraho mbere yuko ashyingurwa.
Hagati aho igihe abaturage bazaba bari gusezera Umwamikazi baburiwe ko bashobora kuzatonda umurongo mu gihe cy'amasaha menshi, bishoboka ko na nijoro bawutonda, bafite akanya gato cyane ko kwicara kuko umurongo uzaba urimo gukomeza kugenda.
Tubibutse ko gusezera Umwamikazi bizajya biba amasaha 24.
