Umuvugabutumwa yabaye umutinganyi amaze imyaka 25 abana n'umugabo we.

Umuvugabutumwa Jacinta Nzilani yahisemo kuba umutinganyi nyuma y'urupfu rw'umugabo we.

Jan 2, 2022 - 07:14
Jan 2, 2022 - 07:21
 0
Umuvugabutumwa yabaye umutinganyi amaze imyaka 25 abana n'umugabo we.

Jacinta nzilani, umuvugabutumwa wo muri evangelist church mu gihugu cya kenya, yatangaje ko ari umutinganyi bitewe n'urupfu rw'umugabo we witabye Imana bamaranye imyaka 25 babana.

Nyuma y'uko umugabo we yitabye Imana yagiye abona abagabo bamukunda ariko we ngo ntago yabiyumvagamo ndetse na evangelist church irabimuhatiriza ariko arabyanga.

Mu minsi yambere abantu barabivugaga ariko bakagira ngo ni ukumuharabika biza kugaragara kuri tweet y'umwe kuri Twitter yagaragazaga Jacinta ko ari umutinganyi. Nyuma na we aza kubemera.

ati " Ndi umutinganyi. Ndi umupfakazi ndetse n'umugore wamaranye imyaka 25 n'umugabo we hanyuma aza gupfa. Nyuma y'urupfu rwe naje gufatwa nabi na baramukazi bange bituma nsubira mu bihe byange bya kera ubwo nari mfite imyaka 16 numvaga nifuza kuba umutinganyi. None ubu ndi umutinganyi.

Jacinta yaje guhura n'abatinganyi i Nairobi akajya asengera mu rusengero rwabo none ubu bafatanya umurimo w'Imana bose bishimye. Jacinta ubu afite urusengero hafi ya Odem cinema muri CBD.

Chekhov Journalist ✅