Afurika y'Epfo: Ramaphosa yiyemeje gutanga umushahara ungana kuri Banyana Banyana nuwa Basaza babo nyuma yo gutwara AFCON

Kuruyu wa gatatu, Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, Yakiriye ikipe y'umupira w'amaguru y'abagore, avuga ko bakwiriye guhembwa kimwe na bagenzi babo b'abagabo nyuma yo gutwara igikombe  cya Afurika bwambere.

Jul 27, 2022 - 21:56
Jul 28, 2022 - 11:36
 0
Afurika y'Epfo: Ramaphosa yiyemeje gutanga umushahara ungana kuri Banyana Banyana nuwa Basaza babo nyuma yo gutwara AFCON

Ku wa gatandatu, i Rabat, Nibwo habaye umukino wanyuma wigikope cya Africa cyabagore, aho Afurika y'Epfo yatsinze Maroc ibitego 2-1, ari nayo yari yakiriye iyi mikino babifashijwemo na rutahizamu Hildah Magaia Africa y'Epfo itwara Icyo gikombe.

Nicyo gikombe cyambere kur Africa y'Epfo  Banyana Banyana nyuma yo gutsindirwa kumikino yanyuma inshuro eshanu.

Iyi ntsinzi yatumye Habaho impinduka ku mushahara, nyuma yuko bivuzwe ko aba bakinnyi bazahabwa amafaranga make kurusha ayo bagenzi babo b'igitsina gabo babonye nyuma yuko bageze muri kimwe cya kane kirangiza mu bagabo muri 2019.

Ubwo yabakiraga Ramaphosa yagize ati: "dutewe ishema namwe dufite umunezero kandi turabashimira cyane."

Yabwiye abakinnyi ati: "Mukwiye guhembwa kimwe kuko muba mwakoze Umurimo ungana". Yasabye abaminisitiri b’imari n’imikino mu gihugu kongera igihembo babageneye kikangana nicyabagabo babona.

"Tugomba kongera umushahara kuri aba bakobwa bakiri bato bahesheje ishema igihugu cyacu. Ubu tumaze kubikora, tugomba gukuraho imishahara idahwitse muri gahunda yacu."

Iyi kipe yahuye nabafana byagaragaragako bishimye i Johannesburg ku wa kabiri.

Ramaphosa yavuze ko igihugu kigomba gukumira ivangura rishingiye ku mushahara kandi kigatangira gahunda yo guca icyuho cy’imishahara bigendeye k’uburinganire.

Ati: "Mukwiriye ibyiza. Murakaza neza murugo, muribanyampinga ba Afurika. Muri Abakobwa b'igihugu cyacu. Muri abamikazi ba Afurika".