AMAFOTO: Perezida wa FIFA Infantino, yafunguye ishami rya FIFA mu Rwanda

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) Gianni Infantino, yamaze gusesekara mu Rwanda yakirwa na Minisitiri wa Siporo Madame Munyagaju Aurore Mimosa n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri Shema Maboko Didier.

Feb 20, 2021 - 09:40
 0
AMAFOTO: Perezida wa FIFA Infantino, yafunguye ishami rya FIFA mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo Perezida wa FIFA Gianni Infantino yakoze igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro ishami rya FIFA mu Rwanda.

Akigera mu Rwanda, yakiriwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’umupira w’amaguru harimo Perezida wa FERWAFA Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene, Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa ndetse na PS Shema Maboko Didier.

Uretse aba Bayobozi kandi, mu baje kwakira Perezida wa FIFA Infantino, harimo na Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize ari bwo Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ibiro FIFA yari ifite mu gihugu cya Ethiopia byimukira mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza gukurikiranira hafi umupira w’amaguru muri Afrika.

Uyu muhango kandi, witabiriwe n’abandi bayobozi bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru mu karere ka CECAFA.

Amakuru avuga ko ishami rya FIFA mu Rwanda, rizaba riherereye mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo.

Perezida wa FIFA Gianni Infantino, Minisitiri wa Minisiteri ya Siporo Mimosa, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Dr Vincent Biruta ubwo bafunguraga ibiro ku mugaragaro

Perezida wa FERWAFA nawe yari ari muri uyu muhango

Ahateguwe gusinyana amasezerano y'ubu bufatanye bw'u Rwanda na FIFA

Min. Mimosa yakiriye Perezida wa FIFA Gianni Infantino mu biro bye

Ubwo amasezerano yari ari gusinywa hagati ya FIFA n'u Rwanda

Perezida wa FERWAFA yari ari muri uyu muhango

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw