Harmonize yahishuye ikizatuma ashyira hanze indi ndirimbo

Umuhanzi w' Umunya- Tanzania, Harmonize yatangarije abakunzi be icyizaba akabona gushyira hanze indi ndirimbo ye yakoze ku giti cye, izakurikira iyo yise " Single Again."

Apr 17, 2023 - 16:20
Apr 17, 2023 - 16:26
 0
Harmonize yahishuye ikizatuma ashyira hanze indi ndirimbo

Kuri uyu wa 17 Mata 2023 nibwo Rajab Abdul Kahali wamenyekanye nka Harmonize yahishuye ko nta ndirimbo azashyira hanze akiri ingaragu. Ngo agomba kubanza akabona umukunzi we mushya, akabona gukurikiza " Single Again."

Uyu Harmonize uzwi kandi nka Konde Boy, yaciye ku rubuga rwa Instagram abwira abarukoresha ko nta ndirimbo ateganya gushyira hanze igihe cyose atarabona umukunzi we mushya. 

Yagize ati;" Kubera ko indirimbo yange mperuka gushyira hanze nise " Nongeye kuba ingaragu, Single Again" ikomeje gutigisa Isi, sinshobora kongera gushyira hanze indi ndirimbo nkiri ingaragu ngomba kubanza kubona umukunzi unkwiye."

"Ko ndi akana keza kandi nitonda icyongeyeho nkaba mfite n' amafaranga, bityo sigomba kuba ingaragu ubuzira herezo."

Harmonize yashyize hanze "Single Again" hashize igihe atandukanye n' uwo bari bariyunze Frida Kajala. Ni abakunzi batasibaga gutigisa imbuga nkoranyambaga, birangira bongeye gutandukana.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.