Inkuru yabuze kibara!Nel Ngabo waherekejwe na Tom Close, Igor Mabano na Producer Clement yatahanye agahinda! Dj Pius asuzuguzwa Ocevne utari kuri gahunda

Acevne afitanye indirimbo na Tayc bise"Last Time" yamuzanye ku rubyiniro atwara umwanya wa Dj Pius, Nel Ngabo, Kevin Kade na Christopher waririmbye iminota agakurwa ku rubyiniro shishi itabona.

Aug 1, 2022 - 12:06
Aug 1, 2022 - 12:08
 0
Inkuru yabuze kibara!Nel Ngabo waherekejwe na Tom Close, Igor Mabano na Producer Clement yatahanye agahinda! Dj Pius asuzuguzwa Ocevne utari kuri gahunda

Inkuru mbarirano iratuba nta gushidikanya. Iyo iri kubarwa n’uwari uhari iryohera amatwi kuko nta mukuru uribara nk’umuto waribonye. Twinjire mu gitaramo cya Tayc wazanye umuhanzikazi utazwi witwa Ocevne bavanye mu Bufaransa. Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku itariki 30 rishyira 31 Nyakanga mu 2022 kibera hariya mu nyubako y’imikino n’ibirori iherutse guhindurirwa amazina “Bk Arena”.

Amarembo y’iriya nyubako yagombaga gufungurwa saa cyanda z’igicamunsi abanyakirori bagatangira kwinjira. Abakira abaje mu gitaramo bahageze saa kumi batangira akazi. Amasaha yatangiye gukura abantu batarashyika muri BK Arena ari nayo mpamvu ikunze gutera ibitaramo bimwe na bimwe gutinda gutangira noneho abahanzi badafite uruvugiro bakaba Babura umwanya wo kwiyereka abafana babo nyamara baba baramamajwe ko bazashyushya abanyakirori.

 

Igitaramo cyanzitse saa mbili z’ijoro hahabwa umwanya abahanzi nyarwanda barimo Christopher waririmbye “Live umwanya muto bikazamura urunturuntu kuri Tayc wari uje gupfunyikira amazi ab’I Kigali akoresheje Playback.  Abahanzi bakizamuka barimo Inki bagiye ku rubyiniro bararirimba, buri umwe agahabwa indirimbo ebyiri yakabya akaririmba eshatu. Uyu yaririmbye indirimbo ye yise ‘Entre nous’, ahita ahamagara Ruti Joel ku rubyiniro bafatanya kuririmba iyo bahuriyemo yitwa ‘Miliyoneri’. Ruti Joel yafatiyeho ahereye ku ndirimbo ye yise ‘Igikobwa’. Kivumbi King, Christopher , Inki, Ruti Joel nibo bahanzi nyarwanda babashije kuririmba iminota ibarirwa ku ntoki.

 

Nel Ngabo  wazanye band yatahiye aho, Ishimwe Clement, Igor Mabano na Tom Close bari bamuherekeje barumiwe

 

Nel Ngabo uba muri Kina Music ya Ishimwe Karake Clement yari buririmbe uburyo bwa “Live”. Nibura saa moya bari bageze aho abahanzi baba bicaye (backstage) bategereje guhamagarwa ngo ajye gususurutsa abaje mu gitaramo. Nk’umuhanzi ubarizwa mu muryango mugari wa Kina Music yari yaje aherekejwe na Tom Close(Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC). Igor Mabano na Producer Clement usanzwe ashinzwe kureberera inyungu za Nel Ngabo.

 

Nel Ngabo yari buririmbe “Live” bitera umwiryane birangira Tayc avunnye umuheha ab’iwacu bimyiza imoso

 

 

Clement yabwiye Igihe ko bari biteguye ariko batunguwe no kwangirwa kuririmba. Yagize ati:” Ntabwo yaririmbye [Nel Ngabo] ariko yari ahari kandi yaziye ku gihe. Twaje tujya mu rwambariro, dutegereza ko batubwira ko igihe kigeze, tugiye ku rubyiniro batwangira kuririmba, tubajije ikibazo batubwira ko nta mwanya uhari.”

“Twababwiye duti ariko twaje turi hano muri Arena saa Moya, twicaye amasaha n’amasaha nta wigeze avuga ngo […] none mutangiye kutubwira ko nta mwanya”.

 

Nel Ngabo wari buririmbe “Live” byateye ubwoba Tayc bituma ababuza kubigerageza ngo atava aho asebera ku rubyiniro

Muri ririya joro ribara uwariraye, band ya Nel Ngabo yageze ku rubyiniro ngo icomeke ibyuma. Abo ku ruhande rwa Tayc bari bamaze kubonako Christopher yaririmbye “Live” kandi Tayc ari buririmbe Playback ntibari kongera gukora iryo kosa ryo kumukoza isoni.

Tayc yategetse ko nta muhanzi wongera kuririmba Live bityo ya band ya Nel Ngabo iviramo aho.

 

Producer Clement ati:”Mbere y’uko tujya kuri stage abateguye igitaramo batangiye kutubwira ko tugomba gukora Playback kandi twe twari dufite ‘Band’ yacu kuko twagombaga gukora ‘Live’ twari twanabibabwiye kare. Ubwo rero twababwiye ko bidashoboka ko twakora playback.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kibazo ni uko itsinda rya Tayc, ryaje rikabona ko hari abacuranzi b’Abanyarwanda barimo gukora ‘Live’ bakabona ko ngo bisa nabi kubera ko bo bagiye gukora ‘Playback’ ngo barashaka ko baza kujyaho bavanyeho ibyuma byose bya ‘Live’.”

Avuga ko abacuranzi bafasha Nel Ngabo bageze ku rubyiniro, ariko bagakurwaho ngo habanze hategurwe urubyiniro rwa Tayc.

 

 

 

 

Igitaramo cyamaze amezi 6 cyamamazwa ariko gisize inkuru I Musozi

Inkuru ya mbere yanditswe kuri iki gitaramo yagiye hanze ku itariki 21 Gashyantare mu 2022. Cyabaye ku itariki 30 Nyakanga 2022. Cyaramamajwe kiranitabirwa n’abasaga ibihumbi 9 mu bihumbi 10 bijya muri BK Arena. Ariko imigendekere yacyo ntabwo yahawe umwanya n’abagiteguye.

 

Umunyamakuru Rurangirwa Steven ukorera Goodrich Tv mu gisata cy’imyidagaduro tuganira yagize ati:” Urebye byatewe n'imitegurire itari imeze neza ku ruhande rwabatumiye Tay C . Habayeho guhuzagurika no kudakora stage management mu buryo bwa kinyamwuga. Nk'urugero hagiye hagaragara umwanya wakoreshejwe na Dj  wari wazanye na Tay C n’undi  muhanzi bazanye ( Ocevne )wari kuba warakoreshejwe na Kevin Kade cyangwa DJ Pius kuko bari mu bari bazwi ko bazaririmba.”

Ni nde uzabara iriya nkuru ya Tayc  wahawe ikuzo abahanzi nyarwanda bagateshwa agaciro?

Rurangirwa Steven akomeza avugako:”Ntawuzi icyo amasezerano hagati ya Tayc n’abamutumiye yavugaga ariko uko yaba ameze kose ntiyagombag gutambamira abahanzi nyarwanda bashakaga gukora live. Christopher yakoze live ayikorera ku gititu, Nel ngabo we arangirwa n’itsinda  rye rikurwa ku rubyiniro. Muri rusange igitaramo cyagenze neza gusa cyasize ikindi gikomere ku ruganda rw'umuziki rwa hano mu Rwanda. Ni undi mukora kuri aba bantu bose bategura ibitaramo.”

 

Isura y’iki gitaramo yaba ari iyihe?

Rurangirwa Steven yagize ati:”Isura byerekana ni uko urugendo rugikomeje. Ntitwitaye kukayabo k'amafaranga kaba kahawe bano bahanzi bo hanze, ibyo ni akazi kababatumira  bapfa kuba batangaho umusuro, batawutanga byaba ari ikibazo, icyo tureba ni agaciro  k'abahanzi nyarwanda. Ibi bikomeje gutya byaba nk'umufundi utangira inzu akayubaka yajya kugera aho bimeze neza agasenya. Ibyabaye  ntibyaherukaga, reka twizere ko bitazongera”.

Dj Pius ufite zina hano mu Rwanda no mu Karere yasuzugujwe Ocevne utazwi ariko ari guharurirwa inzira ku mbaraga zose zishoboka. Iyo wanditse izina rye ku mashakiro yo kuri murandasi nta nkuru zimuvugaho zihari kuko ntaragira ibikorwa byatumwa murandasi imumenya. Uyu muhanzikazi amaze imyaka ibiri mu muziki ariko aratanga ikizere kuko ni umuhanga nubwo adakwiriye kuvuna umuheha ngo yongezwe undi bityo Dj Pius asuzugurwe.

Mu kiganiro twakomeje tugirana Steven yakomeje ati:” Simvugira abahanzi ariko icyo bagomba gukora nabo baracyizi. Dufate nka DJ Pius ni umuhanzi mukuru w’icyitegerezo kandi wubashywe ntekereza  ko buriya nawe yatashye atekereza uko agiye gusubiramo amahame n'amabwiriza ye mbere yuko azongera gupfa kwemera ko azagaragara mu bitaramo bibonetsemo byose. Umuhanzi mbere yuko anumvikana  n’uwamutumiye ibijyanye n’amafaranga yakagombye kubanza kwitsa kuri stage management.  Nzajya ku rubyiniro sangapi(isaha numunota bikaba bizwi? Nzacurangirwa nande? Amatara azaba yaka gute? Mbere yuko njya ku rubyiniro nzaba ndihe, ndikumwe nande? Utu du protocols twose dusa  nkaho ari duto turirengagizwa nyamara iyo tutitaweho twica byinshi”.

 

Itangazamakuru ry’imyidagaduro ryapfutswe umunwa ritangaza ibivuzwe n’abafite amikoro

Iyo igitaramo kirangiye usanga inkuru zihari zivuga uko igitaramo cyagenze umunota wundi. Biragoye gusoma inkuru yereka bimwe biba byabaye ntibimenyekane kandi ubundi ni yo makuru yakabaye asakara kuko niyo atanga isomo hakagira ibikosorwa mu myaka iri imbere. Ariko nibyo niba abanyamakuru bategereza guhamagarwa kujya gutara amakuru bagahabwa tike yo kwinjira bakaba badashobora kwiyishyurira ikiguzi cyo kujya mu gitaramo ngo bashake amakuru batahabwa n’ababatumiye tuzakomeza gusoma inkuru z’umurongo umwe wo kuvugira (Public relations and advertising) abategura ibitaramo twirengagize inshingano z’itangazamakuru rikorera mu mucyo no mu bwisanzure nkuko amategeko abiteganya.

 Rurangirwa Steven ati:”Umusanzu w'itangazamakuru wo ugendena n'amahame y’itangazamakuru muri rusange. Kwerekana Ibitagenze neza hagamijwe gukosora. Ntihakajye habaho gushimagiza ibidashamaje. Kubera ko wahawe accreditation badge ngo n’utundi duhendabana ngo uhonyore amahame y'itangazamakuru no kwima uburenganzira umuturage kumenya amakuru y'ukuri.”

Ibitangazamakuru bishaka gutangaza amakuru atabogamiye ku ruhande rumwe bikwiriye kujya byishyurira amatike abanyamakuru bakajya mu kazi nta nkomyi. Nkubu abanyamakuru bagiye mu mikino ya Commonwealth biyishyuriye byose: Visa, tike y’indege, aho kuba no kurya kuzageza iriya mikino irangiye. Niba umunyamakuru ashobora kwiyishyurira kujya I London gukurikirana iriya mikino ntabwo uwo mu ruganda rw’imyidagaduro yabura kwishyura itike y’ibihumbi 10 Frws ngo abashe kwinjira ahari kubera igitaramo bityo atahane amakuru y’impano aho gutegereza guhamagarwa n’abategura ibitaramo.

 

Ubundi abategura ibitaramo bakagiye bita ku masaha bafite n’umubare w’abahanzi

Muri iyi minsi bireze kuba igitaramo kizamara amasaha atatu cyanwgase ane ugasanga kirimo abahanzi umunani biragoye ko batanga umunezero ku bishyuye amatike. Ariko iyo bikozwe neza buri muhanzi ahabwa iminota nka 10 bityo bagasimburana n’uvanga imiziki. Kuri Tayc wihariya amasaha n’uriya muhanzikazi yarimo amurikira isi ya muzika na Dj we nibo batumye abahanzi nyarwanda batabasha kuririmba. Ikibazo cya Live nacyo cyarabizambije nyamara bakabaye barumvikanye mbere y’igihe ntibipfe ku munota wa nyuma. Kuba abahanzi ari benshi , abategura igitaramo bakagiye bahera ku bafite amazina ataramamara bakaba ya masaha abantu baba bakiri kwinjira kuko nubundi umuhanzi witoreza ahantu hari band ye gusa cyangwase wiririmbira wenyine iwe ntiyaterwa isoni no kuririmbira abantu mbarwa kuko ni amahirwe aba yahawe.

 Tayc na Ocevne bakoranye indirimbo akaba agomba kumufasha kuyamamaza

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175