Intambara muri Ukraine! Umutwe wa Putin bawutegeye miliyoni y'amadolali ngo afatwe yicwe

Umwe mu baherwe bakomeye muri USA ukomoka mu Burusiya yashese akayabo k’amafaranga ku musirikare wese wafata Perezida Vladimir Putin agashyikirizwa inkiko.

Mar 4, 2022 - 09:15
Mar 4, 2022 - 09:18
 0
Intambara muri Ukraine! Umutwe wa Putin bawutegeye miliyoni y'amadolali ngo afatwe yicwe

Intambara yo muri Ukraine igeze ku munsi wa munani ikomeje gufungira amayira Leta y’Uburusiya.

Mu butumwa yanyujije kuri LinkedIn na Facebook umuherwe Alex Konanykhin yavuze ko yiteguye gutanga akayabo ka miliyari 1 frw [$1,000,000] ku musirikare wese wafata Putin agashyikirizwa inkiko kubera ibyaha by’intambara.

Alex umaze imyaka 30 mu buhungiro yongeyeho ko  Vladimir Putin atari Perezida w’Uburisiya kubera ko yica abo bahanganye.

Ati” Putin si Perezida w’Uburusiya kuko yagiye ku butegetsi kubera guturitsa inyubako zitandukanye muri iki gihugu nuko yica itegeko nshinga akuraho amatora aciye mu mucyo atangira no guhiga bukware abatavuga rumwe nawe “

Konanykhin washinze Unicoin yemeje ko kuba Putin yaravuze ko Ukraine iyobowe mu buryo bw’Ubu-NAZI  ahubwo ko Uburusiya aribwo buyobowe muri ubu buryo kandi ko yiteguye kurandura iyi miyoborere y’aba-NAZI mu Burusiya.

Ati” Nk’umurusiya wa nyawe, kandi nkaba umuturage w’igihugu cyanjye mbibona nk’inshingano zanjye kurandura imiyoborere y’aba-NAZI muri iki gihugu “

Uyu muherwe yiteguye gufasha Ukraine icyo ari cyo cyose mu guhangana n’Uburusiya butegetswe nk’aba-NAZI.

Ati” Nzakomeza gutanga ubufasha kuri Ukraine mu ntego z’ubutwari bakomeje kugaragaza bahangana  n’ibitero by’ubwicanyi byategetswe na Putin “

Mu bundi butumwa yasangije abamukurikira kuri Facebook, Alex yasabye abandi bagwizatungo kumwiyungaho bakuzuza miliyari $1 kugira ngo uyu muhigo witabirwe n’abantu benshi.

Ati” abantu igihumbi banyiyunzeho bagatanga miliyoni buri umwe byaba miliyari “

Nyuma yuko ubu butumwa yatangaje busakaye ku mbuga nkoranyambaga hari ibinyamakuru byatangazaga ko Alex yashese amafaranga yo kwicisha Putin , uru rubuga rwahise rubuhagarika (Block).

Nyuma yo kubuhagarika uyu muherwe yagarutse kuri izi mbuga nkoranyambaga avuga ko amafaranga yatanze atari ayo kwica Putin ahubwo ari ayo kumufata agashyikizwa inkiko.

Ati” Hari raporo ziri kuvuga ko nashese amafaranga yo kwica Putin ibyo sibyo. Nubwo kwicwa kwe byakwishimirwa n’abantu benshi ku isi gusa njye icyo nshaka nuko ashyikirizwa inkiko.

Kugeza ubu imibare iri kugaragaza ko abantu barenga 500 bamaze kwicwa n’iyi ntambara naho abarenga 1,000,000 bamaze guhungira mu bihugu bituranye na Ukraine.

Ni muntu ki Alex Konanykin washese aka kayabo?

Alex Konanykin ni umugabo w’imyaka 55 wavukiye mu Burusiya akurirayo ndetse ni naho yize amashuri.

Mu 1992 nibwo uyu mugabo n’umugore we bahungiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Kugeza ubu urubuga Showbiz Corner rutangaza ko atunze arenga miliyoni $300 zirenga.

Alex Konanykin yashese miliyoni $1 yo gufunga Putin.[Net-Collaged-Image].

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.