Ku myaka 17 Jamal Musiala yateye umugongo ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ahitamo gukinira Ubudage

Jamal Musiala yakuriye inzira ku murima ikipe y’igihugu y’ubwongereza (England) atangaza ko azakinira Ubudage (Germany), ni nyuma y’umukino Beyern Munich yanyagiyemo Lazio de Roma ibitego 4-0 mu ijoro ryo kuwa 23 Gashyantare, 2021.

Feb 25, 2021 - 09:34
Feb 25, 2021 - 15:06
 0
Ku myaka 17 Jamal Musiala yateye umugongo ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ahitamo gukinira Ubudage
Jamal Musiala yemeje ko azakinira Ubudage(Germany) areka Ubwongereza(England). Photo by Skysports.
Ku myaka 17 Jamal Musiala yateye umugongo ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ahitamo gukinira Ubudage

“Nabitekerejeho cyane kucyabera kiza ahazaza hange nibaza aho mfite amahirwe menshi yo gukina, nyuma na nyuma numviye amarangamutima yange igihe kinini yakomeza ambwira ko ari umwanzuro wanyawo gukinira Ubudage(German), ubutaka navukiyeho”. Ni mukiganiro yagiranye na The Athletic.
Musiala yabaye umukinnyi wa kabiri utsinze igitego akiri muto ku myaka 17 n’iminsi 363 mu irushanwa ry’amakipe yabaye ayambere mubihugu byayo kumugabane w’iburayi nyuma ya Bojan watsindiye igitego FC Barcelona ku myaka 17 n’iminsi 217 kumukino wari wayihuje na Schalke muri 1/4 2007/2008. 
Nyuma y’umukino Beyern yanyagiragamo Lazio 4-0, umutoza wa Bayern Hans-Dieter Flick yashimagije uno musore anavuga ko yishimiye uburyo yitwaye neza muri uyu mukino kandi ko igitego yatsite cyamwongereye imbaraga. 

Uyu mukinnyi ukina hagati asatira biteganyijwe ko azasinya amasezerano ye yambere nk’umukinnyi wabigize umwuga igihe azaba agejeje imyaka 18 nkuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ribiteganya. Ibi bikaba biri muri gahunda y’ikipe ya Beyern Munich yo kubaka ikipe ishingiye kubakinnyi bakiri bato bo kuzasimbura iki kiragano ahanini kigizwe n’abakinnyi bari gusatira imyaka y’ubukure, nimuri urwo rwego baguze abakinnyi nka Reloy Sane, Dayot Upamecano wamaze kumvikana n’iyi kipe n’uyu mwana Jamal Musiala, aba bose bakaza basanga ikiragano cy’abakinnyi bato bahari nka Alphonso Davies, Kingsley Coman, Serge Gnabry n’abandi, aba bose bakaba aribo Bayern ishaka kubakiraho ikipe ikomeye yo mugihe kirambye . 
  
Jamal Musiala yatsindiye igitego Bayern Munich ubwo batsindaga Lazio 4-0 kiba igitego ke cya gatatu (3) atsinze mumarushanwa yose.

Jamal Musiala yavutse muri 2003 avukira mugihugu cy’ Ubudage mumugi wa Stuttgart kuri se w’ Umwongereza ufite amamuko mugihugu cya Nigeria na nyina W’umudage. Musiala yabaye mubudage imyaka irindwi mbere yo kwerekeza mubwongereza aho yatangiriye urugendo rwe rw’umupira w’amaguru mu ikipe ya Southampton akaza kwirukanwa n’iyi kipe maze muri 2011 yerekeza mu ikipe ya Chelsea.
Ku makuru dukesha Skysports, nuko uyu musore yakuriye mu ishuri ryitwa “Whitgift school” mugace kazwi nka Croydone. Iri shuri rikaba arinaryo ryakuriyemo abakinnyi nka Collum Hudson Odoi, Victor Moses ndetse na Bertrand Traore. Jamal Musiala yaje kuva mu ikipe ya Chelsea muri 2019 yerekeza mubudage mu ikipe ya Bayern Munich aho yatangiye akina mu iki ya kabiri.