Nyuma yo kumva igihugu umugore w'igikomangoma cy'ubwongereza avukamo, abanyarwanda bitereye mu bicu
Abanyarwanda kimwe n'abandi bantu Bose bakomoka muri Africa cyane cyane abaturuka muri Nigeria, bakiranye ubwuzu ndetse n'ibyishimo nyuma y'uko umugore w'igikomangoma cy'ubwongereza atangaje ko ari umunyafurika.
Nubwo ari umugore w'umwami w'ubwongereza, ntago bibujijwe ko ataba afite ahandi akomoka hatari mu bwongereza dore ko ashobora no gufata ubwenegihugu bw'ubwongereza Kandi atariho yari yaravukiye.
Umugore w’igikomangoma Harry cy’Ubwongereza avuga ko byibuze ibipimo by’amavuko ye byemeza ko ari “umunya-Nigeria ku kigero cya 43%”.
Mu kiganiro giheruka mu rukurikirane rwe Archetypes acisha kuri Spotify, Meghan yabwiye umunyamakuru usanzwe akoresha ikiganiro,Umunyamerika akomoka muri Nigeria, Ziwe Fumudoh, ko yafashwe "ibipimo by’amavuko mu myaka mike ishize”.
Ubwo Fumudoh yahise amubaza ati “wowe uri iki?", Meghan yasubije ati ndi “umunya-Nigeria ku bice 43%”.
Yongerako ati: "Ngiye gutangira gucukumbura byose kuri iki kintu kuko umuntu wese nabwiye ibyo, cyane cyane abagore bavuka muri Nigeria, basa n’abahise bavuga ngo ‘ngw’iki!’”
