Perezida wa Kenya yijeje abaturage telefoni zihendutse

Perezida wa Kenya, Ruto yijeje Abanyakenya ibitarigeze bihakorwa.

Nov 10, 2022 - 18:52
Nov 10, 2022 - 19:21
 0
Perezida wa Kenya yijeje abaturage telefoni zihendutse

Nyuma yo kwikomwa, Ruto yemereye abaturage be ibitangaza.


Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto yavuze ko Kenya yagiranye ibiganiro n'ikigo gikora ibijyanye n'ikoranabuhanga cya Telcos, bemeranya ko bagomba gukorera Abanyakenya telefoni zigezweho (Smartphones), zihendutse cyane. Ngo iyo telefoni izajya igura amafaranga atagera ku bihumbi 5000 by'Amashilingi ya Kenya.


Nkuko byatangajwe n'igitangazamakuru cyo muri Kenya, Citizen, Perezida Ruto ngo arashaka kuzamura umubare wabakoresha Smartphones, ibyo ngo bizazamura n'imitangirwe ya serivisi biciye mu buryo bw'ikoranabuhanga ndetse ngo bakomeze kwiyungura ubumenyi. Igiciro cyizo telefoni zigezweho (Smartphones) cyigomba gushyirwa hasi mu minsi mike iri imbere.


Yagize ati;" Dushobora kugira telefoni zigezweho (Smartphones) zigura amafaranga atagera ku bihumbi 5000 by' Amashiringi ya Kenya. Ndizeza Abanyakenya ko uwo mugambi tugomba kuwugeraho mu gihe kitageze no ku mezi 12 ari imbere."


"Muri icyo gihe, nitwe gihugu cy'Afrika kizaba gifite telefoni zigezweho nshya zihendutse. Umwihariko nuko zizaba zikorerwa hano iwacu."


Mu Cyumweru gishize, Abanyakenya bari bamwikomye kubera gufasha Abanyasomalia biciye mu kuboherereza imfashanyo y'ibiribwa, kandi Abanyakenya batari bake bari bakomeje gutaka inzara yatewe ahanini n'amapfa( Izuba ryinshi ryibasiye Kenya), bavugaga ko abirengagiza. 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.