Rayon Sport yavuye ku izima yemera gutandukana na Hirwa Jean de Dieu ugiye kwerekeza muri APR FC

Amakuru agera ku kinyamakuru Thefacts avuga ko uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi yamaze kugurwa na APR FC, yumvikanye na Rayon Sports bagura amasezerano ye, mu mikino yo kwishyura azakinira APR FC ni nyuma y’uko Intare FC yemeye kumutanga muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Jan 5, 2023 - 13:58
Jan 5, 2023 - 14:08
 0
Rayon Sport yavuye ku izima yemera gutandukana na Hirwa Jean de Dieu ugiye kwerekeza muri APR FC

Muri Kamena 2022, Nibwo hamenyekanye amakuru yuko ikipe ya Rayon Sport yaba yaregereye umukinnyi Hirwa mu ibanga maze bakagirana amasezerano yo kuyikinira y'imyaka bigatuma ikipe ya Intare FC itabyakira neza.


Uku kuvikana kwabaye mu bwiru kwateje impaka ndende hagati y'ubuyobozi bwa Rayon Sport na Intare FC yavugaga ko nubwo avuye muri Marine FC ariko agifitanye amasezerano n'iyi kipe ya Intare.


Ku itariki ya 15 Kanama 2022 nibwo aya masezerano y'imyaka ibiri yagiye ahagaragara ubwo uyu mukinnyi yerekanwaga mu bakinnyi bazakoreshwa mu mwaka w'imikino wa 2022-23.


Bivugwa ko Rayon Sports yyaba yaremeye kugurisha muri APR FC myugariro wa yo wari warimwe ibyangombwa byo gukinira iyi kipe, Hirwa Jean de Dieu.


Nyuma nibwo Rayon Sports yimwe uyu mukinnyi bivugwa ko nubwo yasoje amasezerano ya Marines ariko yari intizanyo ya Intare FC ndetse akiyifitiye amasezerano.


Intare FC yashinjaga Rayon Sports kuba yaravuganye n’umukinnyi bakagirana n’amasezerano batabizi, ngo niba bamukeneye bagomba kuvugana n’Intare bakagura amasezerano ye, ibintu Rayon Sports itakozwaga.


Byakomeje kujya mu mpaka, impande zombi zinanirwa kumvikana birangira Hirwa Jean de Dieu yimwe ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports ahubwo asubira mu Intare FC, gusa Rayon Sports na yo yanze gusesa amasezerano bagiranye n’uyu mukinnyi.


Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru ni uko uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi yamaze kugurwa na APR FC, yumvikanye na Rayon Sports bagura amasezerano ye, mu mikino yo kwishyura azakinira APR FC ni nyuma y’uko Intare FC yemeye kumutanga muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Hirwa Jean de Dieu w’imyaka 22 avukira mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya, yazamukiye mu irero ry'umupira w'amaguru rya Angel FootBall Accademm riherereyey mu murenge wa Kinyinya mu ikipe ya Angel Team isanzwe itozwa n'umutoza witwa Hagenimana Thierry wanamutoje. Yhavuye yerekeza mu Ikipe ya Intare FC nyuma yo gutsinda igerageza ryari ryateguwe n'iyi kipe ya Intare FC ndetse yigeze no kunyura mu ya Bugesera mu gihe gito Noneho abona kwerekeza mu ikipe ya Marines FC nk'intizanyo kuva  mu 2020.

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366