U Rwanda rwanyomoje amakuru avuga ko nta Munyarwanda wemerewe kujya muri leta zunze ubumwe z'Abarabu

Muri iyi minsi hari amakuru yacaracaraga mu binyamakuru avuga ko hari ibihugu 20 byo muri Afurika abaturage babyo batemerewe kujya muri Leta zunze ubumwe z'Abarabu harimo n'u Rwanda.

Oct 26, 2022 - 11:01
Oct 26, 2022 - 11:39
 0
U Rwanda rwanyomoje amakuru avuga ko nta Munyarwanda wemerewe kujya muri leta zunze ubumwe z'Abarabu

Kuva ku wa 18 Ukwakira 2020 hasohotse amakuru avugako ibihugu 20 by'Afurika bitemerewe kugera mu murwa mukuru wa Leta zunze ubumwe z'Abarabu "United Arab Emirates" (UAE) ariwo DUBAI.

Nkuko tubikesha ibinyamakuru harimo Africa news hamwe na kenyan wall street byanditse ko ibihugu bigera kuri 20 byose abaturage babyo batemerewe kujya muri UEA. Ibihugu byatangajwe ko bitemerewe kujya muri UAE, ibyo ni :

Uganda, Ghana, Sierra Leone, Sudan, Cameroon, Nigeria, Liberia, Burundi, Republic of Guinea, Gambia, Togo, Democratic Republic of Congo, Senegal, Benin, Ivory Coast, Congo, Rwanda, Burkina Faso, Guinea Bissau, Comoros, hamwe na  Dominican Republic.

Binyuze kuri Ambasage y'u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z'Abarabu "United Arab Emmirates" (UAE) zasohoye itangazo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira 2022, rivuga ko ibyo ari ibinyoma bigamije kuyobya abaturage. Riragira riti,

"Ambasade ya Republika y' u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu iramenyesha abaturage ko amakuru aherutse gutangazwa mu bitangazamakuru avuga ko UAE yabujije visa kubanyarwanda ari ibinyoma kandi biyobya. Abanyarwanda bakomeje kwishimira ibyiciro byose bya viza ya UAE harimo na viza yo gusura."

Iritangazo rw' Ambasade y'u Rwanda muri UAE ryakomeje ryibutsa Abanyarwanda basaba visa  kwitwaza ibi bikurikira:

  1. Icyemezo cya hotel uzacumbikamo n'igihe uzahamara
  2. Tike y'indege izakugarura
  3. Kuba ufite amafaranga ahagije yo kugutunga nibura AED 5000
  4. Nimero yawe ya telefone hamwe na passport.

Iri tangazo risoza rivuga ko kubindi bisobanuro wasura uruga rwa  www.icp.gov.ae akaba ari urwo muri UAE.

Tubibutse ko mu mwaka wa 2021 nibwo UAE yari yongeye kwima uburenganzira abaturage bo mu bihugu by'Afurika kujya muri DUBAI.