Umugabo yishe umugore bari bamaranye amezi atatu amutangaho igitambo mu bapfumu

Umugabo witwa Nnanna Emeka ukomoka muri Nigeria aherutse kwica umugore we bari bamaze amezi 3 bakoze ubukwe kugira ngo amutambemo igitambo ku bapfumu.

Jul 12, 2021 - 11:05
Jul 12, 2021 - 11:14
 0
Umugabo yishe umugore bari bamaranye amezi atatu amutangaho igitambo mu bapfumu

Uyu mugabo ukomoka ahitwa Ugbele Mgbidi muri leta ya Imo,yishe uyu mugore taliki ya 3 z’uku kwezi nyuma y’amezi make gusa basezeranye kubana akaramata.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yavuze ko Bwana Nnanna Emeka yishe umugore we amukubise icyuma mu gahanga.

Uyu muntu yagize ati “Yashakaga gusohokana umugore we ariko atari urukundo ahubwo ashaka ngo bagereye amwice.Yagerageje guhimba amayeri kugira ngo abone uko bajyana amwice gusa uyu mugore yanze ko basohokana.

Iminsi mike yari yabanje,uyu mugore yabwiye inshuti ye ko umugabo we yahindutse ko atakimwumva habe na rimwe.Dutekereza ko ariyo mpamvu yanze ko basohokana.

Ubwo yageragezaga gusohokana uyu mugore uko ashoboye kose bikanga,yafashe umwanzuro wo kumwicira mu rugo rwabo hanyuma akamujyana aho yagombaga gukorera imigenzo y’ubupfumu.

Yamubise icyuma ku gahanga arapfa.Agerageje kujya guhisha umurambo we,abantu baramuketse baramurwanya.Yahise ahunga kugeza ubu yarabuze.

Aba bombi ngo bari bamaze amezi 3 bashyingiranwe ndetse ngo uyu mugore yapfuye atwite inda y’ukwezi kumwe.

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175