Umwami w'Ubwongereza, Charles III yatewe amagi

Umwami w'Ubwongereza Charles III n'Umwamikazi, Camilla batewe amagi mu ruhame i York.

Nov 9, 2022 - 19:33
Nov 10, 2022 - 10:33
 0
Umwami w'Ubwongereza, Charles III yatewe amagi


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 09 Ugushyingo 2022, amashusho yakwirakwiye hirya no hino ku Isi, agaragaza Umwami w'Ubwongereza, Charles III n'Umwamikazi (Umugore we) Camilla baterwa amagi mu ruhame. Ni igihe bari mu gace ka York mu Bwongereza. Umwe mu bakekwa yamaze gutabwa muri yombi n'igipolisi cy' Ubwongereza.


Ayo mashusho yakwirakwijwe na BBC, agaragaza Umwami Charles III n' Umwamikazi Camilla bari imbere y'uruhame. Bagaragara bishimiye iyo mbaga y'ab' i York. Bakomeza bagenda basuhuza abo bagenda bahura na bo. Mu buryo butunguranye babonye amagi anyuranamo, bose baguye mu kantu babonye rimwe ribaguye imbere.

Abashinzwe umutekano bahise batangira gukurikirana ibyo byari bikozwe. Ku ikubitiro ukekwa yahise atabwa muri yombi.
Abari bateraniye aho batangiye gusakuza bavuga ngo Imana ikingire Umwami, ayo magi ntamujyereho. Ku bw'amahirwe, nta gi ryaguye ku Mwami cyangwa ku Mwamikazi (Umugore we).


Iperereza ryimbitse ku cyateye icyo gikorwa rirakomeje ngo hamenyekane ababikoze n'icyabibateye.


Umwami w'Ubwongereza, Charles III yatagiye kuyobora ubwami bw'Ubwongereza asimbuye nyina we, Umwamikazi Elizabeth II watanze ku wa 08 Nzeri 2022.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.