Urikundo rwa Ye na Julia Fox ugeze aharyoshye

Kanye West usigaye uzwi kwizina rya Ye na Julia Fox bagaragaye batambuka kuri tapi bambaye imyenda Isa.

Jan 25, 2022 - 09:37
Jan 25, 2022 - 10:40
 0

Kanye West cyangwa Ye na Julia Fox bagaragaye ubwo batambukaga ku itapi mubirori byo kugaragaza imideri byitwa Kenzo fall winter 2022-2023 muri Paris fashion week mumujyi was Paris mubufaransa, baribambaye amakote ya denim ndetse namapantaro yayo bajyanishije.

Amafoto ndetse na mashusho yabo yacicikanye kumbugankoranyambaga aho bagereranyijwe na Britney Spears na Justin Timberlake ubwo nabo bajyanishaga bambaye iyi myenda mumwaka wa 2001, ubwo bakundanaga muri American music awards.

Uyu mukinnyi wa filimi zizwi nka Uncut gems yanamenyekanye cyane, yatangajeko atakundiye uyu muraperi Kanye West amafaranga cg ubwamamare ahubwo amukunda. Urukunod rwaba bombi rwamenyekanye guhera kuya 1 Mutarama 2022 ubwo basohokeraga muri resitora yitwa Carbone bagiye gusangira ibya nijoro.

Uwineza Assila Study in university of Rwanda, Huye campus in journalism and communication. I am journalist and writer.