Bruce Melodie yashyinguye nyirakuru we

Umuhanzi Bruce Melodie yaherekeje nyirakuru mu cyubahiro anamusezeraho bwa nyuma.

Apr 29, 2023 - 22:25
Apr 29, 2023 - 22:27
 0
Bruce Melodie yashyinguye nyirakuru we

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yaherekeje nyirakuru we mu cyubahiro anamusezeraho bwa nyuma. Uyu mubyeyi yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira ku wa 24 Mata uyu mwaka, icyo gihe Bruce yarimo kubarizwa muri Nigeria.

Kuri uyu wa 29 Mata nibwo Bruce Melodie yagaragaye i Kigali nyuma yo kuva muri Nigeria, yagiye kandi guherekeza nyirakuru we witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira ku wa 24 Mata, Bruce Melodie yababajwe cyane n'uko kwitaba Imana kwa nyirakuru we.

Bruce yahise asangiza abakoresha urubuga rwa Instagram ifoto imugaragaze we n'uwo nyirakuru we, munsi y'iyo foto yamwifurije iruhuko ridashira.

Kugeza ubu nta byinshi biratangazwa ku rupfu rw'uwo nyirakuru wa Bruce melodie.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.