Didier Gomes yakomoje kuwa mwirukanishije muri Rayon Sports

Umutoza mukuru w’ikipe ya Simba SC yo muri Tanzaniya, Didier Gomes Da Rosa yahakanye amakuru avuga ko ubwo yari agitoza Rayon Sports FC, yaba yarirukanishijwe na mugenzi we Hitimana Thierry bakoranaga muri iyo kipe

Mar 16, 2021 - 21:56
Mar 17, 2021 - 05:45
 0
Didier Gomes yakomoje kuwa mwirukanishije muri Rayon Sports

Ni nyuma y’imyaka umunani, Didier Gomes Da Rosa atandukanye n’ikipe ya Rayon Sports FC yahesheje igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2013.

Uyu mutoza yahise atandukana n’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, maze isigarana na Hitimana Thierry wari ushinzwe ibijyanye na Tekinike muri iyi kipe.

Uyu mutoza w’Umufaransa (Gomes), ubwo yavuganaga na Hitimana Thierry biciye ku muyoboro wa WhatsApp (Audio), yavuze ko ahakana amakuru avuga ko uyu mutoza (Thierry) yaba yaragize uruhare mu gutandukana kwa Rayon na Gomes nkuko amakuru aherutse kubivuga.

Gomes ati “Uraho Coach, ndatekereza ko umeze neza. Naguhamagaye kuko numvise ngo Kazungu Clever yavuze ko ubwo navaga mu Rwanda, wabigizemo uruhare ngo ryari ikosa ryawe. Yavuze ko navuye mu Rwanda bitewe nawe. Ibyo ntacyo mbiziho, ahubwo wamfasha ukampa nimero ye ya telephone kugira ngo mvugane nawe musobanurire ko atari byo. Kuko abenshi barabizi ko njye nawe tumeze nk’abavandimwe, turi inshuti. Buri umwe arabizi ko nifuje gukorana nawe na mbere y’uko njyenda. Wampa iyo nimero nkavugana nawe nkashyira ukuri hanze.”

Ibi Gomes abivuze, nyuma y’amakuru yavuzwe ko Hitimana Thierry ari we wirukanishije uyu mutoza ubwo bari kumwe muri Rayon Sports FC, hanyuma ubuyobozi bugafata icyemezo cyo guha inshingano uyu mutoza (Thierry) zo kuba agumanye ikipe nk’umutoza mukuru.

Andi makuru FunClub yamenye, ni uko ubwo Didier Gomes yatozaga ikipe ya AL Merrikh yo muri Sudani, yifuje ko yakungirizwa na Hitimana Thierry ariko ntibikunde kuko Thierry nawe yari umutoza wa Namungo FC.

Thierry ubu, atoza ikipe ya Mtibwa Sugar ikina mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Tanzaniya, mu gihe Gomes nawe ari umutoza mukuru wa Simba SC inayoboye itsinda rya Mbere muri Caf Champions League.

Gomes yahakanye ko yirukanishijwe na Hitimana Thierry muri Rayon
Hitimana Thierry ni umutoza mukuru wa Mtibwa Sugar FC
Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw