Ubwiza bw'umukunzi mushya wa Kanye west (amafoto).

Amafoto ya Julia Fox akomeje guca impaka ku mbuga nkoranyambaga

Jan 10, 2022 - 07:30
Jan 10, 2022 - 07:32
 0
Ubwiza bw'umukunzi mushya wa Kanye west (amafoto).

Julia Fox umukinnyi wa filime akaba n'umunyamideli wo muri leta zunze ubumwe z'amerima, afite imyka 31, uyu ni we ugiye kwibagiza Ye uwari umugore we kim Kardashian.

Nyuma y'uko Kanye west wiyise "Ye" atandukanye na kim Kardashian akagaragaza ko akifuza kubana na kim ariko kim Kardashian we akavuga ko atamubabarira, yahise ajya mumunyenga w'urukundo na Julia Fox.

Julia Fox yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo Uncut Gems, No Sudden Moves,Money On The Street hamwe na Paradise yamuhesheje igihembo cya Gotham Independent Film Award muri 2019. Ikinyamakuru People Magazine cyatangaje ko Julia Fox ayoboye ibyamamare bikomeje kuvugwa cyane muri Amerika nyuma yaho Kanye West amwerekanye nk'umukunzi we mushya.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucaracara amafoto ya Julia Fox agaragaza ikimero cye kigiye gutuma Kanye west yibagirwa kim Kardashian.

Chekhov Journalist ✅