Umuhanzi Forever Jesus yanenze cyane Meddy ashimagiza Chris Eazy

Jan 4, 2023 - 14:40
 1

Kuri uyu Gatatu tariki ya 04 Mutarama 2023, Nibwo umuhanzi w'umunyarwanda " Forever Jesus ukora injyana ya Afro-Pop na Afro-Beat yatangarije Thefacts.rw ko uyu mwaka wa 2023 yiteguye gukora icyananiranye muri muzika nyarwanda abona nk'igituma udatera imbere.


Uyu muhanzi kugeza ubu ufite indirimbo 2 yashyize hanze muri 2019 no muri Mutarama 2022, Arashima kandi akananenga cyane bamwe mu bahanzi bafatwa nk'abubatse izina.


Uza ku isonga muri aba bahanzi mu kunengwa ni Meddy ukorera umuziki mu rwota amasimbi muri Amerika ndetse agashima cyane Chris Eazy wigaragaje cyane muri uyu mwaka dusoje wa 2022 bitewe n'abareberera inyungu z'uyu muhanzi( Managment).

Ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere " Inyange" muri 2019, byamweretse ko nta kidashoboka ku iterambere ry'umuhanzi mu gihe abigizemo uruhare kubera ko akiyishyira hanze yagiye yakira ubutumwa butandukanye bumushimira  kubwo indirimbo nziza ikubiyemo ubutumwa bwubaka buri ruhande.

Nyuma y'igihe gito kitageze umwaka yahise ashyira hanze indirimbo ya kabiri " Tik Tak" ariko ifite amashusho.

Jean Damour Dusengimana uzwi ku izina akoresha ku rubyiniro rya Forever Jesus, yatangaje kandi ko Bruce Melody ari we ahozaho ijisho( Rolemodel) bitewe n'uburyo yicisha bugufi ndetse n'ubuhanga bw'uyu muhanzi umaze kubaka izina yaba mu Rwanda no hanze yarwo.


Ati " Bruce Melody ni umwami pe! Aca bugufi, ni wa muntu wumva umuntu akamutega amatwi mu gihe hari abo ugeraho bakakurebana isesemi".

Biteganyijwe ko mu ntangiriro z'uyu mwaka Forever ashyira hanze indi ndirimbo ariko ifite amashusho azaba afatanyije n'abandi bahanzi bafite abakunzi batari bake.


Forever Jesus witegura kujya gukorera umuziki we muri Amerika bitewe n'impamvu z'akazi yavukiye mu murenge wa Nyakariro ho mu karere ka Rwamagana ku  tariki 03 Werurwe 2000.

Ngiyi indirimbo ye Tik Tak ikunzwe n'abatari bake

https://www.youtube.com/watch?v=w6Is-LiSqnA

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366