Umutoza wa As Kigali, Eric nshimiyimana yeretswe umuryango usohoka

Nyuma yo gutsindwa ndetse numusaruro utari witezwe kuri eric nshimiyimana byatumye yirukanwa muri iyi kipe.

Dec 19, 2021 - 07:39
Dec 19, 2021 - 07:42
 0
Umutoza wa As Kigali, Eric nshimiyimana yeretswe umuryango usohoka

Mumukino wahuje As kigali na Rayon sports byaje kurangira kubitego bibiri bya rayon sports kubusa bwa As kigali. Ibi bikaba bitanejeje abakunzi ndetse nabayobozi ba As kigli bakaba bahise bafata umwanzuro wo kwirukana umutoza wabo Eric nshimiyimana nyuma y'uko yakomeje kugenda agaragaza urwego rwa As kigali ruri hasi mugihe abayobozi ntacyo batakoze.

Ubuyobozi bwa As Kigali bwahaye Eric nshimiyimana ibyo yifuzaga byose nawe abasezeranya igikombe ariko aho byari bigeze abantu babonaga ko ntagikombe bateze. Uyu mutoza kandi yari yarabasezeranije kuzabageza mumatsinda ya confederation cup ariko aza gukurwamo rugikubita mu ijonjora rya kabiri. Ubu akaba yarahanganiye igikombe na Apr fc yaraye itsinze marine ibitego bibiri kuri kimwe na kiyovu yatsindaga mukura bibiri kuri kimwe.

Eric nshiniyimana yongeye kwirukanwa nyuma y'uko yari yarirukanwe mumwaka wa 2018 azira umusaruro muke ubwo iyi kipe yarayimazemo imyaka  ine, yongera kuyigarukamo mumwaka wa 2020 kanama ubwo yahabwaga amasezerano ariko birangiye yeretswe umuryango kuko intego ikipe ifite sizo umutoza afite. 

Mubashobora kumusimbura haravugwamo Mashami Vicent umutoza w'ikipe y'igihugu ufite amasezerano agana kumusozo ariko ashobora kutongererwa amasezerano mu ikipe y'igihugu nawe kubera umusaruro nkene.

Umutoza Eric nshimiyimana wa As Kigali weretswe umuryango

Chekhov Journalist ✅