Umwana yishe sekuru amuciye amatwi

Umusore ukiri muto yishe sekuru umubyara amuteraguye inkota ndetse anamuca amatwi.

Feb 18, 2022 - 18:45
Feb 18, 2022 - 18:50
 0
Umwana yishe sekuru amuciye amatwi

Hari ku mugoroba wo ku wa13 Werurwe 2021,  mu ntara ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ubwo umusore w'imya 30 y'amavuko yemererega abashinzwe umutekano ko yivuganye sekuru, amukubise ubuhiri akamuteragura n'inkota mu mutima, ndetse akanamuca amatwi yombi. 

Inzego zishinzwe umutekano zikigera mu rugo rwa nyakwigendera witwaga Ronal Wells warufite imyaka 77 y'amavuko, basanze uyu musore witwa Kolby Parker, ahagaze hejuru y'umurambo urimo kuvirirana, na we yuzuye amaraso umubiri wose.

Ku nshuro ya mbere abazwa n'abashinzwe umutekano, yasubije ko ari umuhungu wa nyakwigendera, kandi ko byose byatewe n'urumogi basangiye, ubundi bagatangira kurwana nyakwigendera ashaka kumwica, hanyuma na we akamwica yitabara.

Agejejwe ku biro bya polisi, bakamusaka bakamusanganye amatwi ya nyakwigendera mu mifuka y'imyenda ye, nibwo yavuze ko yamwishe amukubise ubuhiri, akamuteragura n'inkota mu mutima no mu ijosi, akanamuca amatwi.

Abajijwe icyabimuteye, yavuze ko sekuru yari ashaje bihagije, kandi ko igihe cyari kigeze ngo asange umugore we wapfuye. Nyuma y'icyo gikorwa cy'ubunyamaswa, polisi yahise imushyikiriza ubushinjacyaha.

Chekhov Journalist ✅